Siporo

Gossip: Mukunzi Yannick yaba yagarutse muri Rayon Sports

Gossip: Mukunzi Yannick yaba yagarutse muri Rayon Sports

Nyuma y’ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, perezida wa Rayon Sports ari kumwe na Yannick Mukunzi aho basanzwe basinyishiriza abakinnyi bikavugwa ko uyu musore amaze kongera kuyisinyira, ubuyobozi bw’iyi kipe burahakana aya makuru gusa bukemeza ko akiri n’umukinnyi wabo.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo uyu musore ukina mu kibuga hagati yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Sandvikens IF muri Sweden, ubu akaba ari mu Rwanda nyuma y’uko shampiyona yo muri Sweden isojwe.

Kuri iki Cyumweru nibwo hagaragaraye ifoto ya Yannick Mukunzi ari kumwe na perezida wa Rayon Sports bari ku cyicaro cya MK Sky Vision aho iyi kipe isanzwe isinyishiriza abakinnyi.

Bari mu biro bahagazemo bafatanye mu biganza nk’aho hari amasezerano amaze gusinywa.

Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yahaye ISIMBI, yavuze ko nta masezerano Yannick yasinyiye Rayon Sports kuko n’ubusanzwe ni umukinnyi wa Rayon yatije muri Sweden.

Yagize ati"Yannick ariko n’ubusanzwe ni umukinnyi wacu twatije muri iriya kipe, nta masezerano mashya yigeze asinya rwose. Erega nibyo mbabwira buri gihe kuba ari kumwe na perezida ntibivuze ko yamaze gusinya."

Yannick Mukunzi yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2017 avuye muri APR FC, mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba yaratandukanye na Rayon Sports ahita yerekeza muri Sweden mu cyiciro cya gatatu.
<img9890|center

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top