Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi bayo batandatu barimo n’umunyezamu Isingizwe Patrick wari warahagaritswe n’iyi kipe ashinjwa imyitwarire mibi yatumaga ikipe itsindwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yavuze ko yamaze gutandukana n’abakinnyi bayo bagera kuri 6.
Abakinnyi batandukanye n’iyi kipe barimo umunyezamu Isingizwe Patrick, Munezero Patrick, Muhanuka Eric, Irakoze Gabriel, Cyuzuzo Gabriel na Niyonzima Zacharie.
Aba bakinnyi batandukanye n’iyi kipe kubera umusaruro muke, ibyo bari bitezweho sibyo batanze, Gasogi United ihitamo kubasezerera.
Isezereye aba bakinnyi mu gihe perezida w’iyi kipe KNC aherutse gutangaza ko bazongeramo abakinnyi 3, ikaba yaramaze gusinyisha umwe ariko we Ndikumana Tresor.
Gasogi United ikaba yarasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 10 n’amanota 19, ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 37.

Ibitekerezo