Imyidagaduro

Gaël Faye yatangiye urugendo rwo kuzenguruka u Burayi amenyekanisha igitabo yise ‘Petit pays’

Gaël Faye yatangiye urugendo rwo kuzenguruka u Burayi amenyekanisha igitabo yise ‘Petit pays’

Umuhanzi w’Umunyarwanda akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Gaël Faye uba ku Mugabane w’Uburayi yatangiye urugendo rwo kuzenguruka bimwe mu bihugu by’uyu mugabane amenyekanisha igitabo yanditse yise ‘Petit Pays’ (Igihugu gito).

Muri uru rugendo rwe, kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira 2019, yahereye mu gihugu cya Noruveji (Norvège), ejo ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2019 azaba ari muri Danimariki (Denmark) mu gihe ku itariki ya 7 Ukwakira 2019 azaba ari muri Suwede (Suède).

Iki gitabo Gaël ari kumenyekanisha yacyanditse avuga ku mateka yabayemo akiri umwana, harimo uburyo yavukiye mu Burundi akaba ari na ho akurira, gusa ku myaka 13 ni bwo yerekeje mu Bufaransa ahunze intambara y’abaturage yari mu Burundi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uretse ibyo kandi, ibindi avuga muri iki gitabo ni ubuzima bwe bw’ubwana yabayemo ari i Burundi, asobanura uburyo yabyawe n’Umunyarwandakazi n’Umuzungu w’Umufaransa, uburyo yabaye impunzi mu gihugu kitari icye.

Agaruka ku bibazo byabaye muri ibi bihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi) harimo iby’ivangura ry’amoko ndetse akaza no kubigiramo ingaruka zitandukanye.

Gaël Faye ni umwanditsi w’ibitabo watangiye amenyekana nk’umuririmbyi, abamukunze bamuzi mu ndirimbo nka ‘Je pars’, ‘Ma femme’, ‘Petit Pays’ n’izindi zitandukanye.

Gael Faye agiye kuzenuruka u Burayi amurika igitabo kivuga ku buzima bwe

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top