Siporo

Florent Ibengé ntakozwa ibyo kuza muri APR FC

Florent Ibengé ntakozwa ibyo kuza muri APR FC

Umutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarisi ya Congo, Jean-Florent Ikwange Ibengé ibyo kuza mu ikipe ya APR FC abifata nk’ibihuha cyane ko ngo nta biganiro bigeze bagirana.

Mu minsi ishize ni bwo haje amakuru y’uko ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda [APR FC] iheruka gutandukana n’umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed yaba iri mu biganiro n’umutoza Ibengé ngo aze muri iyi kipe.

Uyu mutoza w’imyaka 61 ubu utoza Al-Hilal Club muri Sudani, byavugwaga ko ari we APR FC ishaka gutangirana na we muri gahunda yo gukinisha abanyamahanga umuyobozi wa yo aheruka kuvuga ko bagiye gusubiraho ariko bagakinishwa mu mikino nyafurika gusa.

Umwe mu nshuti za hafi cyane n’uyu mutoza baganira umunsi ku munsi yabwiye ISIMBI ko atari byo nta biganiro yigeze agirana na APR FC.

Ati “sinzi wenda inyungu yaba afite mu kumbeshya ariko yambwiye ko atari byo nta biganiro byigeze bibaho. Yambwiye ko ari ibihuha, rwose amaze kumbwira ko atari byo.”

Ku rundi ruhande ariko na none amakuru avuga ko nk’umutoza ariko kazi kamutunze, kuza muri APR FC nta kibazo ariko ubu nta biganiro birabaho.

Jean-Florent Ikwange Ibengé yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu ya DR Congo, AS Vita Club y’iwabo, RS Berkane muri Maroc, Al-Hilal Club muri Sudani n’andi.

Florent Ibengé ngo nta biganiro aragirana na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • TUBISABIMANA.INNOCENT
    Ku wa 6-01-2023

    NUSHAKAUZE VUBAUBEURA MENYERANA NABAKINYIBA WENAHUBU NDIURAYITO ZAPENTABI KOMAMUNKO KORAKABISA TURAGUTEGE REJEKANDITU GUHAYIKAZE MUMURYANGO MUGARIWA APRFC VAYOWU BAKAMATEKA NKUKOBI SANZE

IZASOMWE CYANE

To Top