Imyidagaduro

Fireman avuye Iwawa

Fireman avuye Iwawa

Umuraperi wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang ritarasenyuka, Fireman, nyuma y’umwaka arimo kugororerwa Iwawa yasoje amasomo kimwe n’urundi rubyiruko rugera ku 1,678.

Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge harimo na Mugo(heroine), nyuma yaje guhita atwarwa Iwawa mu rwego rwo kumufasha.

Mu mezi 6 ya mbere baba barimo bitabwaho n’abaganga babavura ibi biyobyabwenge biba byarabagize imbata.

Muri iki kigo cy’Iwawa bahigira imyuga itandukanye, ububaji, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi.

Uyu munsi ni bwo urubyiruko 1,678 barimo n’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman basoje amasomo, bakaba bahawe n’impamyabumenyi z’ibyo bize.’

Ari Iwawa, Fireman akaba yarakoze indirimbo yitwa ’Ntarirarenga’ yahuriyemo na Jay C ndetse na Safi Madiba.

Urubyiruko rwasoje amasomo yarwo Iwawa

Reba hano indirimbo Ntarirarenga

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kwizera
    Ku wa 13-05-2022

    Ndumvafayamani ariwewazapfashakurapanangenkazabaumuraperi pfiteyear16

IZASOMWE CYANE

To Top