Siporo

FERWAFA yemeje ko igiye gufatira ibihano Espoir FC

FERWAFA yemeje ko igiye gufatira ibihano Espoir FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryandikiye ikipe ya Espoir FC iyimenyesha ko nyuma yo kwikura mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cya 2020.

Uyu munsi ni bwo ikipe ya Espoir FC yandikiye federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda iyimenyesha ko itazakina umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro na Sunrise FC wari uteganyijwe ku munsi w’ejo i Nyagatare.

Espoir FC yanze gukina umukino wo kwishyura nyuma y’uko yari yatsinzwe umukino ubanza wabereye i Rusizi igitego 1-0.

Nyuma yo kubona iyi baruwa FERWAFA yandikiye Espoir FC ivuga ko yabonye ibaruwa yayo ariko iyibutsa izafatirwa ibihano kubera kwikura mu irushanwa.

FERWAFA ikaba yashingiye ku ngingo ya 13 ingenga amarushanwa ivuga ko ikipe yose ishaka kwikura mu irushanwa ryateguwe na FERWAFA igomba kubimenyesha byibuze mbere y’iminsi 10.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Espoir FC
Espoir FC yikuye mu gikombe cy'Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Isomo
    Ku wa 12-02-2020

    FERWAFA muzabona muri iRwanda ntawanze Rayon ngo bimugwe amahoro.

  • Fayi
    Ku wa 10-02-2020

    N’akataraza kazaza n’ubundi! muzi guhimbirwa kuri Rayon Sports, FERWAFA muratonesha ntawe utabizi kandi murahubuka mu byemezo mufata.

IZASOMWE CYANE

To Top