Siporo

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Police FC

FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Police FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatesheje agaciro ubusabe bwa Police FC yari yabandikiye ibasaba ko umusifuzi wasufuye umukino wa shampiyona bahuyemo na APR FC yahanwa bitewe n’imyitwarire yagaragaje.

Ni umukino wabaye tariki ya 4 Werurwe 2020 warangiye APR FC itsinze Police FC 1-0.

Nyuma y’uyu mukino Police FC yahise yandika isaba ko umusifuzi Twagirumukiza Abdoul Karim wasifuye uyu mukino yahanwa bitewe n’imyitwarire yagaragaje harimo kuba yarimanye penalita ku mupira Ose yateye ugatangirwa n’akaboko ka Buregeya Prince.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Police FC, bayimenyesheje ko nyuma yo gusuzuma amashusho basanze nta kosa umusifuzi yakoze.

Yagize ati"Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe umwanzuro wa Komisiyo y’Imisufirire urebana n’umusifuzi Twagirumukiza Abdoul Kalim wasifuye umukino wahuje ikipe yanyu n’Ikipe ya APR FC tariki ya 4 Werurwe 2020 kuri Stade ya Kigali.”

“Ku itariki ya 12 Werurwe 2020, Komisiyo y’Imisifurire yarateranye yiga ikibazo mwatugejejeho kirebana n’imyitwarire y’umusifuzi wasifuye umukino wavuzwe haruguru. Nyuma yo gusesengura amashusho y’umukino ndetse n’ibisobanuro byatanzwe n’umusifuzi, komisiyo yafashe umwanzuro ukurikira: “Ibyemezo byafashwe n’umusifuzi muri uwo mukino byakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru.”

Police FC imaze gukina imikino 23 iri ku mwanya wa 3 n’amanota 43,. Rayon Sports ya kabiri ifite 51 mu gihe APR FC ya mbere ifite 57.

Umukino warangiye ari 1-0
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top