Siporo

FERWAFA yatangaje igihe igikombe cy’Amahoro kizatangirira

FERWAFA yatangaje igihe igikombe cy’Amahoro kizatangirira

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ryatangaje ko igikombe cy’Amahoro cya 2019-2020, kizatangira tariki ya 7 Mutarama 2020, kwiyandikisha bikaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Nk’uko bigaragara mu itangazo FERWAFA yageneye amakipe yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri, ni uko irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro rizatangiria tariki ya 7 Mutarama 2020.

Bakomeje basaba amakipe abyifuza ko agomba kwiyandikisha bitarenze tari ya 27 Ukuboza 2019, ibaruwa yo kwiyandikisha ikazaba iherekejwe n’inyemezabwishyu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100(100,000frw) yo kwiyandikisha.

Tombora y’uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ikab izaba tariki ya 2 Mutarama 2020 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA i Remera.

Amakipe nka Sunrise FC, AS Muhanga, Musanze FC, Kirehe FC n’Amagaju FC, umwaka ushize yose yanze kwiyandikisha muri iri rushanwa ahanini bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

Ikipe ya AS Kigali niyo ifite igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize aho yagitwaye itsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma.

Ibaruwa yagenewe abayobozi b'amakipe
AS Kigali yatsinze ku mukino wa nyuma Kiyovu Sports umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top