FERWAFA yamaze gufatira ibihano perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi wa yo
Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kamaze guhagarika perezida wa Rayon Sports amezi 6 mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru, ni mu gihe umuvigizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza yahagaritswe imikino 4.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu ni bwo aba bombi bari bitabye aka kanama kugira ngo basobanure imyitwarire bagaragaje mu gikombe cy’Intwari cya 2020 ubwo ikipe ya bo yangaga kukitabira ikanabihanirwa.
Bimwe mu byo perezida w’iyi kipe ashinjwa harimo kuba nyuma y’uko ikipe abereye umuyobozi yaranze kwitabira iki gikombe, igafatirwa ibihano hari amagambo yatangaje atarakiriwe neza aho yasabiraga ubuyobozi bwa FERWAFA kwegura kuko byabananiye kuyobora.
Rayon Sports imaze guhanwa kubera kutitabira igikombe cy’Intwari cya 2020, Sadate abinyujije kuri Twitter yagize ati"ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere bufitiwe n’abo buyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni ukwegura, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe…”
Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi w’iyi kipe we akaba ashinjwa na we amagambo yatangaje ubwo iyi kipe yangaga kwitabira iki gikombe aho bavugaa ko hari ibyo basabye FERWAFA guhindura ikibyanga kandi ari abakozi ba yo(abakozi b’amakipe [banyamuryango]).
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sadate yahamije ko FERWAFA imaze kumuhagarika amezi 6 ariko akaba azahita ajuririra iki cyemezo.
Yagize ati“komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA imaze gusohora icyemezo cya yo. Impagaritse amezi 6 mu bikorwa by’umupira, icyemezo tuzakijuririra ku wa Mbere.”
Munyakazi Sadate kandi akaba yaciwe amande y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ku ruhande rwa Jean Paul Nkurunziza yahagaritswe imikino 4 bitewe n’imyitwarire yagaragaje muri ibyo bihe, akaba yaciwe n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo
Mfura
Ku wa 10-05-2020Yewe ntabwo byari bikwiye ko Sadate ahanwa, Ikipe ya Rayon Sports yaragowe pe. Nimukomere abakunzi ba Gikundiro ntituzabatererana.
Mfura
Ku wa 10-05-2020Yewe ntabwo byari bikwiye ko Sadate ahanwa, Ikipe ya Rayon Sports yaragowe pe. Nimukomere abakunzi ba Gikundiro ntituzabatererana.
Yuri
Ku wa 10-05-2020Guys mureke two gutandukira ahubwo turebe facts
1) Hahanwe Sadate na JPaul ntabwo ha hanywe Rayon Sports Associations kuko ibyo bavuze nukugumura no kwangisha abantu ubuyobozi bwashyizweho nabandi abanyamuryango
2) Ibitagenda neza muri Ferwafa harabandi binyuzwa either muri AG or ukabandikira
3) Intwaro yaranze mandat ya Sadate yose ni amagambo gusa kuko nkuko ajya abyivugira we ikingenzi nukwigarurira abakunzi ba rayon sukuyiteza imbere
4) Ba rayon muze gutabara equipe yacu kuko Sadate ataraza Rayon yahozeho nanagenda Izahoraho
5) Guhera muri November ababizi neza nibwo iyi crise yokutahemba yatangiye; Inama idasanzwe yabereye kumuhazi nizindi muziko kwari ukwishakamo cash rero ikibazo si Sadate ikibazo namikoro
6) Ntamuterankunga warukifuza gukorana na Sadate ( Skol muzi ibyaho, Yemwe Airtel yanze gusinya kandi byari bigeze kuri final doreko Sadate we yari yasinye Bralirwa ifite ubwoba mbega namwe murabyumva)
7) Yahagaritse amasezerano nabakozi( Abakinnyi) kandi End June bizaba bisobanura ko bose ari free Agent ( tuzakinisha nde muri September?)
8) Rayon ihemba agera kuri 20Million only mubakinnyi na staff technique ukubye guhera February ni 100Million kugera mukwa cyenda ukuyemo aya chomage technique ( April, May,June)( Sadate iyo ahaguma yarikuvahehe kweli ntawukifuza gukorana nawe ntanumu rayon washyiramo aye ngo ashye abireba)
Inama
A) Sadate ubunyo icyo bita plan de sorti igendere ureke abarayon nibibazo byabo wemere uhombe ayo washoye nubundi siwewe wenyine rayon ihombeje uzaperereze
B) Imena muterane mushyireho committe de soutien iyobore for 6 months mugarure umutuzo nubwumvikane nububanyi bwiza nabafatanyabikorwa
C) Mutegure AG bitarenze September
D) Mwegere abakinnyi umwe kurumwe mubahe ihumure
E) Habeho special fundlising iherekejwe na tombora idasanzwe ikusanye inkunga ngoboka yo kuzahura equipe bitabaye ibi turisanga habi
F) Amategeko n amabwiriza bikurikizwe kandi byubahirizwe
MURAKOZE
Fun
Ku wa 9-05-2020Sadate ihangane nta kundi. Bibaho
Zuba
Ku wa 9-05-2020Pole kuri Sadate.