Imyidagaduro

Eddy Kenzo agiye gusohora indirimbo ishyigikira ishyaka ‘People Power’ rirwanya ubutegetsi bwa Uganda

Eddy Kenzo agiye gusohora indirimbo ishyigikira ishyaka ‘People Power’ rirwanya ubutegetsi bwa Uganda

Umuhanzi w’Umugande Edrisah Musuuza ukunzwe cyane mu gace no muri Afurika yose muri rusange, yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo y’abarwanashyaka b’ishyaka ‘People Power’ rya mugenzi we Bobi Wine rirwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Kenzo yatangaje aya magamber nyuma y’uko ubwo yahuraga na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu minsi ishize, abarwanashyaka b’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni bamwise umugambanyi.

Acyumva aya magambo, Kenzo yavuze ko ababajwe cyane n’abafana be bo muri iri shyaka bamwise umugambanyi kubera ko yahuye na Perezida wa Uganda.

Amakuru dukesha howwebiz.ug yanditse iyi nkuru, imbere y’imbaga y’abarwanashyaka b’iri shyaka Kenzo yemeje aya makuru ko ari gukora indirimbo izasohoka muri iki cyumweru asobanura uruhande ahagazeho ndetse n’impamvu yari yahuye na Perezida Museveni.

‘People Power’ ni ishyaka ryashinzwe n’umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Bobi Wine ritavuga rumwe na leta ya Uganda ndetse akaba yiteguye no kuzahangana na Perezida Museveni mu matora yo kuyobora Uganda azaba muri iki gihugu mu mwaka wa 2021.

Bobi Wine ashyigihiwe cyane n’abandi bahanzi batandukanye ndetse bakomeye muri Uganda no hanze yayo barimo Eddy Kenzo na Chameleon.

Eddy Kenzo agiye gusohora indirimbo irwanya ubutegetsi bwa Museveni
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top