Diamond yasangije abantu amashusho arimo gukorana na The Ben indirimbo(VIDEO)
Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Diamond Platnumz yasangije abantu amashushio ari kumwe n’umuhanzi nyarwanda, The Ben bari muri studio barimo gukora indirimbo.
Mu Kwakira 2021 nibwo The Ben yerekeje muri Tanzania kurangiza umushinga w’iyi ndirimbo ye na Diamond, ni nyuma y’uko aba bombi bari bahuriye muri Amerika.
Iyi ndirimbo irimo gukorwa, bivugwa ko izaba iri kuri album ya 3 ya The Ben aherutse guteguza abakunzi izaba inariho n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Uretse Diamond Platnumz, abandi bahanzi bo hanze y’u Rwanda bazaba bari kuri iyi Album ya The Ben, hariho Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye ‘Can’t get enough’.
The Ben yaherukaga gusohora Album muri 2016 ikaba yari iya kabiri, yakurikiraga iya mbere yasohoye muri 2009.

Ibitekerezo
Mutabazi
Ku wa 25-11-2021Umuzicyi nyarwanda hejuru
Mutabazi
Ku wa 25-11-2021Umuzicyi nyarwanda hejuru
Nibishaka Emmanuel
Ku wa 25-11-2021Theben mukazi kose arimo nshuti!
Nibishaka Emmanuel
Ku wa 25-11-2021Theben mukazi kose arimo nshuti!
Byiringiro Eric
Ku wa 24-11-2021Ben mpuye nawe naguha gift maze igige nkubikiye ark nabuze uko nyiguha bro ,br kd komeza uterumbere