Umuhanzi Diamond Platnumz ari mu nyanja y’urukundo, umutima we wigaruriwe na Tanasha Donna, umukobwa w’ikizubazuba ukora umwuga w’itangazamakuru muri Kenya.
Ubu noneho Diamond yarahiriye Tanasha kutazigera amuca inyuma nubwo ngo azi ko hari abantu benshi batega iminsi urukundo rwabo.
Yatunguranye mu butumwa bw’abakurikira Tanasha umunsi ku wundi na we atanga igitekerezo ku ifoto y’uyu mukobwa agira ati “Wowe roho yanjye, nzagukunda ubuziraherezo, ndabizi ko hari abafite ibyo bategereje ariko bazategereza bahebe. Ntabwo nzigera nguca inyuma.”
Esma Platnumz, mushiki wa Diamond yahise avuga kuri ubu butumwa yumvikanisha ko amushyigikiye mu rugendo rushya rw’urukundo yinjiyemo.
Tanasha avuga ku mubyeyi umwe ukomoka muri Kenya undi akaba Umutaliyani. Yakuriye muri Kenya ahava afite imyaka 11 y’amavuko. Amazina ye yose ni Tanasha Donna Barbieri Oketch. Ni umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya ariko akaba n’umushoramari mu ruganda rw’imideli n’inyongerabwiza.
Diamond na Tanasha bagombaga gukora ubukwe ku munsi wa Saint Valentin ariko bahitamo kubusubika babushyira igihe kitaratangazwa. Umuryango w’uyu mukobwa mu minsi ishize watangazaga ko ufite impungenge ko uyu muhanzi ashobora kumutera inda akamwigarika bagatandukana batararushinga.
Ibi ngo babishingiraga ku buryo Diamond yagiye abana n’abandi bagore batandukanye bagatana muri ubwo buryo, hakaba nubwo abyaye abana hirya no hino nubwo abo yemera ari bake.

Ibitekerezo