Diamond yahishuye ko Zari yaryamanaga n’umutoza we, Peter wo muri P Square n’abandi
Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan bakozanyijeho ndetse bashyira hanze amwe mu mabanga batigeze bavuga kuva batandukana, buri ruhande rwariye karungu.
Diamond ubu asigaye akundana na Tanasha Donna, umunyamakuru ukomeye muri Kenya; Zari na we afite undi musore bahararanye ariko ntajya yerekana isura ye gusa urukundo rwabo rugeze aharyoshye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2019, Diamond yagiranye ikiganiro na Wasafi Radio ahishura bwa mbere ko agikundana na Zari yamucaga inyuma kenshi akajya kuryamana n’abandi bagabo.
Mu bagabo Zari yakundanaga na bo ngo harimo uwamutozaga muri gym[gym trainer], uyu we ngo yamuzanaga mu rugo rwa Diamond iyo uyu muhanzi yabaga yagiye kure mu kazi.
Diamond kandi yavuze ko yafashe Zari inshuro nyinshi yandikirana na Peter wahoze muri P Square, ngo yanafashe ubutumwa bagiye bandikirana babwirana ibyerekeye urukundo ndetse ngo aracyabitse ibimenyetso kugeza ubu.
Yasabye abafana be kutazigera baha agaciro amagambo Zari yanditse kuri Saint Valentin ya 2018 avuga ko ari we wafashe umwanzuro wo gusezera Diamond kuko ngo ‘yari arambiwe kubaho bamuca inyuma’.
Yagize ati “Zari ni umubyeyi mugenzi wanjye kandi ndamwubaha, nari maze igihe naracecetse. Ni kenshi yanciye inyuma tugikundana.”
Diamond kandi yavuze ko ari kenshi yifuzaga kujya gusura abana be muri Afurika y’Epfo ariko Zari akamwangira, ngo hari n’izindi nshuro zitabarika yageragezaga gushaka kuvugana na bo kuri telefone undi akabyanga yarangiza akajya kuvugira mu itangazamakuru ko uyu muhanzi yataye urubyaro rwe.
Zari akimara kumva amagambo Diamond yatangaje, yahise yandika kuri status ya Instagram ati “Ntuzigere wizera umugabo wihakanye inshuro nyinshi amaraso ye, ndabishimangira amaraso ye. Urumva ari ukuhe kuri kwasohoka mu kanwa ke?”
Yongeyeho ati “Niba naraguciye inyuma mbure abana banjye. Menya amakosa yawe uyakoreshe ukure uhinduke ube umugabo uhamye.”
Zari yakomeje agira ati “Ubu uwahoze ari umukunzi wanjye asigaye abwira umukunzi we mushya uburyo nari mubi undi na we akamugirira impuhwe. Ubu yumva ko yabonye umutagatifu. Ibigoryi bibiri…”

Ibitekerezo