Diamond Platnumz yiyunze n’umubyeyi we Abdul Juma nyuma y’uko hari hashize imyaka 20 bahererekanya amagambo yuje uburakari n’umwiryane.
Diamond uherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘The One’, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2019 yakoreye ikiganiro kuri Radio ye Wasafi Radio avugiramo ibintu atigeze atangaza by’umwihariko ku mubano we na Zari.
Mu bindi bitangaje yakoreye muri Wasafi Radio ni uko yatunguye umubyeyi we Abdul Juma babona ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 20 ishize bizwi ko hagati yabo hari inzigo iremereye.
Diamond akibonana n’umubyeyi we babanje guhoberana umwanya muremure hanyuma bakorana mu biganza ubundi bacinya akadiho.
Se wa Diamond yabyinaga ubona nta kibazo afite mu gihe yari amaze iminsi yaraheze mu kirago kubera uburwayi budasanzwe bwibasiye amaguru ye kugeza ubwo abaganga bamubwira ko bizarangira bayaciye.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru mbere y’uko abonana na Diamond, Abdul Juma yari yavuze ko icyo yifuza mbere y’uko apfa ari uko yakwiyunga na Diamond.
Uyu musaza yemera amakosa ashinjwa n’umuhungu we ndetse ngo yiteguye kuzamusaba imbabazi mu buryo bukwiye.
Abdul Juma yavuze ko yari amaze imyaka 20 atavugana n’umuhungu we.
Yagize ati “Inshuro ya nyuma twahuye ni mu myaka 20 ishize. Nshobora kuba naramukoshereje ariko icyo nifuza ni uko amfata nk’umubyeyi we.”
Ubwo aheruka kuvugana n’umunyamakuru yagize ati “Ubu butumwa ndabuha umunyamakuru ngo ahite abumumpera, ndashaka ko ahita abusoma. Ntabwo nshaka ko azategereza ko ngera mu mva kugira ngo amahoro aboneke.”

Ibitekerezo