Diamond Platnumz yasinyishije umubyeyi we mu nzu y’umuziki ‘Wasafi’
Umuririmbyi Diamond Platnumz yasinyishije ise, Mzee Abdul mu nzu ye y’umuziki WCB anamushakira umujyanama wihariye uzamufasha kubaka izina.
Uyu musaza yari akunze kuvuga umuhungu we Diamond mu magambo ashaririye, akemeza ko atamwitaho.
Mushiki w’uyu musore w’icyamamare, Queen Darlene, mu kiganiro na Wasafi TV, yasobanuye impamvu Mzee Abdul atazongera kubaserereza mu itangazamakuru.
Ati “ Kugira ngo Papa yongere kutwitwaraho nabi bizamugora kubera asigaye ari mu nzu y’umuziki. Hari abantu bari kwita ku bushabitsi bwe kuko afite izina rye ryihariye. Ari kwitabwaho uko bikwiye. Ndumva rero abanyamakuru batazabona uko bongera kumusaba kuvuga ibidakwiye.”
Yongeyeho ko umuryango we uri kureba uburyo Mzee Abdul yajyanwa kuvurwa kuko afite uburwayi bw’ibirenge bwamubayeho karande.
Hashize iminsi mike Diamond na se biyunze nyuma y’imyaka 20 bacyocyorana. Ku wa 23 z’uku kwezi nibwo aba bombi bongeye guhuza binyuze mu kiganiro cyanyuze kuri Wasafi FM.
Uyu musaza mu ntangiriro z’uku kwezi yagaragaye mu ndirimbo ‘Mwewe’ yafatanyije n’abandi bahanzi Sungura Madini na Blood Gaza.

Ibitekerezo