Nyuma yo kumubyarira umwana wa 4, ubu ibintu bimeze neza hagati ya Diamond na Tanasha, aho uyu muhanzi adashaka kumva umuntu n’umwe wagira ikintu kitari cyiza kivugwa kuri uyu mukunzi we.
Nk’uko Global Publishers ibitangaza, aba bombi basigaye babana mu nzu imwe aho Diamond ku giti cye ari we ukunze kuba amwitaho.
Ngo kuba Tanasha abana na Diamond ni kimwe mu bintu byamushimishaije cyane ku buryo yumva nta n’ikindi kirenze ibyo.
Ibi kandi bikaba biza byiyongera ku mpano ya telefoni ihenze cyane Diamond aherutse kumuha, maze kubyihanganira biramunanira, ahita ayishyira kuri Instagram iherekejwe n’amagambo agira ati"ndishimye cyane. Urakoze Diamond Platnumz kubera urukundo unkunda."
Tariki ya 2 Ukwakira 2019 nibwo Tanasha yibarutse imfura ye, akaba umwana wa 4 wa Diamond Platnumz.

Ibitekerezo