Siporo

Commodore wishyuza Rayon Sports ashobora gutandukana na yo

Commodore wishyuza Rayon Sports ashobora gutandukana na yo

Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Olokwei Commodore umaze iminsi yaraburiwe irengerero, amakuru avuga ko yanze kongera gukinira iyi kipe mu gihe itaramwishyura amafaranga ye yamuguze ‘recruitment fees’.

Kuva nyuma y’umukino wa 15 wa shampiyona wabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019, Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC, uyu musore ntarongera gukorana imyitozo n’abandi.

Umutoza Alain Kirasa aherutse gutangariza ISIMBI ko atazi aho uyu mukinnyi aherereye ndetse ko n’ubuyobozi bwamubwiye ko butazi aho ari.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, avuga ko uyu mukinnyi yahagaritse imyitozo ko bushake nyuma yo gusaba ubuyobozi kumwishyura amafaranga ye bamuguze ariko ntayahabwe.

Uyu mukinnyi yumvikanye na Rayon Sports amafaranga agera kuri miliyoni 5 nk’amafaranga bamuguze, gusa yahawe miliyoni 1 izindi 4 ntarazibona.

Ku munsi w’ejo uyu musore yageze ku myitozo ya Rayon Sports mu Nzove ariko ntiyakoze, akaba asaba iyi kipe ko yamwishyura amafaranga ye agakomeza cyangwa se bakaba basesa amaserano akajya gushaka ahandi, ngo ntiyiteguye gukomeza akazi mu gihe bataramwishyura.

Muri Nyakanga 2019, ni bwo uyu musore yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yari aje asimbuye mwene wa bo, Donkor Prosper Kuka.
<img10119|center

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kimenyi
    Ku wa 5-01-2020

    Umunyamahanga utagaragaza itandukaniro nabanyagihugu ntamusaruro we!! Bamuhe ibyo bamugomba yigendere

  • Juvens
    Ku wa 5-01-2020

    Kuki rayon yambur abakinnyi?:-P

  • Juvens
    Ku wa 5-01-2020

    Kuki rayon yambur abakinnyi?:-P

  • Ndacyayisenga Vedaste
    Ku wa 5-01-2020

    Yaba ashoboye cg adashoboye ariko na none niba ibyo avuga aribyo, kutamwishyurira igihe nabyo si byiza.
    Ntekereza ko yafashe icyemezo kigayitse ariko niba yarabanje kwishyuza ntibamwumve ibyo nabyo ni ikibazo kigomba gucika muri Rayon Sports

  • Cfgg
    Ku wa 4-01-2020

    Ndumva ibyiza bamureka akigendera kuko mbona atari ku rwego ruruta urw’abandi.

  • Kimenyi
    Ku wa 4-01-2020

    Numva bamureka akagenda rwose, uretse nokuba ikipe imufitiye amafrw ariko nta na displine afite.

  • Nduwayezu Leon
    Ku wa 4-01-2020

    Uyu musore kubwanjye mbona Ntacyo arusha abasanzwe. Yahabwa ibikubiye mumasezerano ye hanyuma akigendera.dukwiye kugumana abasore bashyize umutima kukazi Kandi Bafite discipline ihagije

  • Nduwayezu Leon
    Ku wa 4-01-2020

    Uyu musore kubwanjye mbona Ntacyo arusha abasanzwe. Yahabwa ibikubiye mumasezerano ye hanyuma akigendera.dukwiye kugumana abasore bashyize umutima kukazi Kandi Bafite discipline ihagije

IZASOMWE CYANE

To Top