Imyidagaduro

Clarisse Karasira yavuze amagambo akomeye ahwitura abanyeshyari n’ababunza amagambo y’ibinyoma

Clarisse Karasira yavuze amagambo akomeye ahwitura abanyeshyari n’ababunza amagambo y’ibinyoma

Clarisse Karasira, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi mu gihugu cy’u Rwanda kubera injyana ye inyura benshi, yakebuye abantu bakunda kubunza amagambo y’ibinyoma n’abandi bagirira ishyari bagenzi babo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Karasira yavuze ko abantu bagomba gushaka ibyishimo mu nzira y’amahoro.

Yagize ati “Jya ushaka ibyishimo byawe mu nzira y’amahoro. Jya utuza kandi wange umugayo, jya umenya ubwenge kandi ugendere kure imigambi y’ababi, ntukabe imbata y’ishyari ngo rigutere kuba umunyabinyoma.”

Yakomeje agira ati “Ntukavuge ibyo udafitiye ukuri kuko nyuma uzisanga bose bagufata nk’umunyamunwa wanduye. Ntukitambike mu nzira z’abandi kuko buri wese agira umugisha we. Niwifatanya n’abakobanyi umurage wawe uzaba ubuhemu. Kunda bose ntuzi imbere. Gira imbabazi, gira urukundo, gira amahoro.”

Karasira Clarisse yavuze aya magambo nyuma y’uko abantu benshi bagiye bagaragaza imvugo zinyuranye kubera gutandukana kwe n’inzu ifasha abahanzi izwi nka “Boss Papa” ya Alain Muku yari amazemo umwaka urenga.

Uyu muhanzi kazi aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Uzibukirwa ku ki” yakunzwe na benshi cyane kuko mu minsi itarenze itanu imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi ijana (100,000) ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube.

Uretse iyi ndirimbo kandi Clarisse Karasira yakoze n’izindi zitandukanye zakunzwe cyane zirimo ‘Gira neza wigendere’, ‘Ntizagushuke’ n’izindi zitandukanye.

Karasira yakebuye abavuga amagambo yuzuye ibinyoma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top