Imyidagaduro

Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo « Sangwa Rwanda » ihamagarira abanyamahanga gusanga u Rwanda

Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo « Sangwa Rwanda » ihamagarira abanyamahanga gusanga u Rwanda

Umuhanzikazi nyarwanda wigaruriye imitima ya benshi kubera injyana n’ijwi rye rihogoza, Clarisse Karasira yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise « Sangwa Rwanda » ihamagarira abanyamahanga gusanga u Rwanda.

Amashusho y’iyi ndirimbo ifite iminota itanu n’amasegonda icumi, yasohotse ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa 15 Ugushyingo 2019.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi aba agaragaza ibyiza by’u Rwanda birimo udusozi twiza, utugezi dutemba, ibirunga, amashyamba, imisozi, ibisiza, inyamaswa n’ibindi bituma abanyamahanga basura u Rwanda.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo agira ati « Sangwa sangwa Rwanda weee, sangwa sangwa rwiza weee, usagamba n’amahoro, jya mbere se bwiza bw’Imana wee ! »

Mu bindi aheraho ahamagarira abanyamahanga gusanga u Rwanda ni iterambere, kandi agaragaza ko abaje mu Rwanda bakirwa neza cyane, ndetse n’abatuye mu Rwanda bakaba batengamaye kubera ko ari igihugu cy’amahoro n’amajyambere agereranya n’umutima w’Afurika.

Nk’uko bigaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, Karasira yakoresheje n’abazungu babyina kinyarwanda nk’ikimenyetso cy’uko buri gihe u Rwanda rugendwa na bose kubera ibyiza birutatse.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer JIMMY naho mu buryo bw’amashusho itunganywa na AB GODWIN.

Clarisse Karasira wiyita umukobwa w’Imana n’u Rwanda yamenyekanye kandi akundwa mu zindi ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ntizagushuke’, ‘Twapfaga iki’, ‘Gira neza’ n’izindi nyinshi zitandukanye.

Reba hano amashusho y’iyi ndirimbo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top