Christian werekeje muri APR FC na Ndekwe wagiye muri Rayon bahesheje AS Kigali igikombe, yabasezeyeho nk’ibigwari
Nyuma yo guhesha ikipe ya AS Kigali igikombe cy’Amahoro cya 2022, abakinnyi barimo Isimwe Cristian na Ndekwe Felix batandukanye n’iyi kipe basezeweho nk’ibigwari ni nyuma y’uko iyi kipe yabimye agahimbazamusyi bari bemerewe nibaramuka batwaye iki gikombe.
AS Kigali yari yasezeranyije abakinnyi ba yo ko nibegukana igikombe cy’Amahoro cya 2022 buri umwe azahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi baje kubigeraho ku wa 28 Kamena 2022 ubwo batsindaga APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Mu cyumweru gishize ni bwo AS Kigali yatanze aka gahimbazamsyi kuri aba bakinnyi ariko hari bamwe batakabonye kuko basoje amasezerano cyangwa se bamaze kwerekeza ahandi.
Nubwo aba bakinnyi batanze ibishoboka byose ngo baheshe iyi kipe igikombe ariko abarimo Abubakar Lawal werekeje muri Vipers FC muri Uganda, Michael Sarpong wasoje amasezerano ubu uri iwabo muri Nigeria, Ishimwe Christian werekeje muri APR FC na Bavakure Ndekwe Felix werekeje muri Rayon Sports barategereje amaso ahera mu kirere.
AS Kigali ibinyujije kuri Twitter, basezeye kuri Ndekwe Felix na Ishimwe Christian babashimira ibyo bahaye iyi kipe ni mu gihe aba bakinnyi ariko basa nk’abasezeweho nk’ibigwari kuko bajyanye akangononwa kuko hari ibyo bakoreye ndetse banemerewe batahawe.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bagerageje kubaza impamvu bo batabonye aya mafaranga nka bagenzi ba bo ariko ntibagira igisubizo bahabwa.

Ibitekerezo