Chris Brown arashinjwa kutishyura ‘Triplets Ghetto Kids’ bamufashije mu ndirimbo
Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi yose wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Christopher Maurice Brown wamamaye ku izina rya Chris Brown arashinjwa kutishyura abana bo mu itsinda rizwi nka Triplets Ghetto Kids bo muri Uganda bamufashije mu mashuso y’indirimbo Back to Love.
Triplets Ghetto Kids bavuga ko ubwo basabwaga na Chris Brown gukorana indirimbo mu buryo bw’amashusho yise ‘Back to Love’ bishimye cyane kubera ko bari bagiye gukorana n’umuhanzi ufite izina rikomeye ku Isi.
Iri tsinda ry’ababyinnyi bo muri Uganda bavuga ko bafashije Chri Brown ariko akaberekana mu ndirimbo mu gihe cy’amasegonda abiri gusa bakumva ko nta kibazo kuko bari bizeye ko bazahabwa amafaranga menshi kubera ubwo bufasha.
Kavuma Dauda ureberera inyungu z’aba babyinnyi na we avuga ko batigeze bahembwa nk’uko howwebiz.ug dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Abajijwe impamvu nta mafaranga bafite kandi bamaze igihe bakorana n’abahanzi bakomeye, Kavuma yagize ati“Badusezeranyije ko hari icyo bazakora ariko kugeza ubu nta kintu turabona.”
Akomeza avuga ko bashatse umunyamategeko kugira ngo abagire inama y’icyo bakora.
Triplets Ghetto Kids bari mu nzira yo kuva mu nzu isanzwe ibafasha kubera kubura amafaranga yo kwishyura.
Batangiranye miliyoni 180 z’amashilingi ya Uganda ariko ubu hasigaye miliyoni 112. Nyir’iyi nzu akaba yabahaye uku kwezi k’Ugushyingo 2019 kugira ngo babe bamaze kugarura amafaranga bahombye n’ubwo batubahirije amasezerano gusa bari gukora ibishoboka byose ngo bakuremo iki gihombo.
Triplets Ghetto Kids ni itsinda ry’abana bo muri Uganda bafite impano yo kwigana kubyina indirimbo z’abahanzi batandukanye ndetse rimwe na rimwe bakanabifashisha ngo bababyinire. Bamenyekanye cyane mu kubyina indirimbo ‘Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo.

Ibitekerezo