U Rwanda rwisanze mu itsinda C kumwe na Uganda, Maroc na Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu bya byo ‘CHAN 2020’, kizabera muri Cameroun.
Ni tombora yabaye uyu munsi saa 20:00’ ibera Yaounde muri cameroun ari nacyo gihugu kizakira iki gikombe cy’Afurika kizaba muri Mata 2020.
U Rwada rwari mu gakangara ka 2 aho rwari kumwe na DR Congo, Guinea na Mali. Byari bivuze ko nta kipe biri kumwe mu gakangara bagombaga gutomborana.
Amavubi yagombaga gutomborana n’amakipe ari mu gakangara 1,3 n’agakangara ka kane.
Tombora yabaye maze isiga u Rwanda rugiye mu itsinda C aho ruri kumwe na Uganda, Togo ndetse n’ikipe y’igihugu ya Maroc.
Igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu by abo ‘CHAN 2020’ biteganyijwe ko kizatangira tariiki ya 4 kugeza 25 Mata 2020 muri Cameroun.
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya CHAN 2020, Amavubi y’u Rwanda azakina imikino ya gishuti na Cameroun tariki ya 24 Gashyatanre ndetse na Congo Brazavillle tariki ya 28 Gashyantare 2020.
Ikipe ziegukana igikombe cya CHAN 2020 ikaba izahabwa igikombe ndetse n’amafaranga angana na miliyoni y’amadorali.

Ibitekerezo
Nsabo
Ku wa 18-02-2020Imana y’abanyarwanda izadufashe noneho tugere nibura mu matsinda.Amavubi tuyarinyuma