Siporo

Cassa Mbungo yavuze igihe Dagongo, Sidibe, Yannick na Kakule bazagarukira mu kibuga

Cassa Mbungo yavuze igihe Dagongo, Sidibe, Yannick na Kakule bazagarukira mu kibuga

Nyuma yo kudakinira Rayon Sports imikino imwe n’imwe kubera imvune, umutoza w’iyi kipe Cassa Mbungo yavuze ko uretse Kakule Mugheni Fabrice ushobora gukina umukino wo ku wa Kabiri, abandi bakinnyi bose bategerezwa mu mpera z’icyumweru.

Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa 22 idafite abakinnyi bagera kuri 4 basanzwe babanza mu kibuga barimo Kakule Mugheni Fabrice, Yannick Bizimana, Drissa Dagnogo na Omar Sidibe.

Nyuma yo gutsinda 2-1 Musanze FC muri uwo mukino w’umunsi wa 22, Cassa Mbungo yavuze umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Kakule Mugheni Fabrice wari wagize akabazo k’imvune yoroheje ku mukino wa Etincelles, akaba yari anujuje amakarita 3 y’imihondo ataramwemereraga gukina umunsi wa 22 azaba yagarutse ku mukino wa Marines bazakina ku munsi w’ejo ku wa Kabiri i Rubavu.

Avuga kuri Yannick, Dagnogo na Sidibe yagize ati“barimo barakira urbona ko birimo kuza nta kibazo, oya ku wa Kabiri byaba ari vuba kereka wenda nko muri weekend bwo bashobora kuzaba bameze neza ku buryo bakina.”

Cassa Mbungo avuga ko intego ari ugutsinda umukino ku mukino bakareba ko wenda APR FC ibari imbere yatakaza. Kugeza ubu bari ku mwanya wa 2 n’amanota 47 mu gihe APR FC ya mbere ifite 54.

Kakule byitezwe ko azakina umukino wa Marines
Dagnogo ni umwe mu bakinnyi bazagaruka mu mpera z'iki cyumweru
Yannick Bizimana aratangira imyitozo uyu munsi
Sidibe na we ntazakina umukino wa Marines
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Fayi
    Ku wa 9-03-2020

    Bizaza nibavurwe bakire neza. Ese ko numva imikino ipanze yegeranye cyane ra?? coronavirus se yo izatuma imikino iba ko nabonye ibitaramo babihagaritse?? nta bitaramo biruta kujya gufana kuri Stade ni naho control y’abantu igoye ahubwo kuko abantu baba ari uruvunganzoka.

IZASOMWE CYANE

To Top