Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cardi B yibasiwe bikomeye nyuma yo gutangaza ko yajyaga aryamana n’abagabo akabaroga bagasinzira kugira ngo abone uko abiba.
Mu mpera z’icyumweru gishize hasohotse amashusho kuri Instagram ye, agaragara yemera ko ubwo yari akiri umumansuzi mu tubari yajyaga aroga abakiriya bashaka ko baryamana akabacuza utwabo.
Yagize ati “Najyaga kumansura nkababwira nti mushaka ko turyamana? Reka tujyane muri hotel ubundi nkabaroga nkabiba. Ni ibyo nahozemo cyera!”
Abantu batandukanye bahise bajya ku mbuga nkjoranyambaga basaba ko uwo mukobwa w’imyakja 26 akurikiranwa agahanwa. Bahose barema hashtag yitwa #SurvivingCardiB, (kurokoka Cardi B) baninura filime mbarankuru yiswe Surviving R Kelly yagaragayemo ubuhamya bushinja R Kelly gusambanya ku gahato abagore n’abakobwa bakiri bato.
Cardi B yahise asohora ubundi butumwa abinyujije kuri Twitter asa nk’usaba imbabazi, asobanura ko yanyuze mu mateka mabi, kuko yahoze ari indaya yo ku muhanda. Kandi akaba adashobora guhindura ibyahise.
Ati “Sinigeze niyita malayika, kuva kera nahoze ndi indaya yo ku muhanda. Mukunze kwishimira abaraperi bavuga kandi bagakora ibintu byo ku muhanda ariko burya indaya yo ku muhanda iba ibarenze!”
Yavuze ko atishimira ibihe bibi yanyuzemo, kuko yibaga akanicuruza kubera ubukene. Ubu ngo arifuza kurushaho kuba umuntu mwiza, avuga ko amashusho yagiye hanze amaze imyaka itatu asohotse.
Yongeyeho ko abagabo yibye bakundanaga kandi akabiba ari bazima batataye ubwenge, bazi ibiri ku babaho.
Uyu mukobwa ukunzwe cyane muri iyi minsi afite indirimbo yitwa Please Me yafatanyije na Bruno Mars imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ijana mu gihe kitageze ku kwezi.

Ibitekerezo