Siporo
Buteera Andrew wakiniye Amavubi na APR FC, ari mu gahinda gakomeye
Yanditswe na
Ku wa || 4619
Umukinnyi w’umunyarwanda usa n’aho yahagaritse gukina, Buteera Andrew ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana.
Inkuru y’uko uyu mubyeyi yitabye Imana, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022.
Nta byinshi biramenyekana ku rupfu rwe, gusa umwe mu banyamakuru bo muri Uganda yabwiye ISIMBI ko uyu mubyeyi yazize uburwayi.
Yaguye Kampala mu gace ka Kamwokya ndetse biteganyijwe ko ari bushyingurwe uyu munsi mu irimbi rya Bukasa.
Buteera Andrew yageze mu Rwanda 2012 aje muri APR FC avuye muri Proline FC yo muri Uganda, yakiniye APR FC kugeza 2021 ubwo yamutizaga muri AS Kigali, yaje kuvamo ubu akaba nta kipe afite.
Buteera Andrew yabuze se umubyara

Ibitekerezo
Micheal
Ku wa 23-11-2022Mr Butera be Stronger L,et your father rest in peace God likes him more than we
Niyitegeka eric
Ku wa 22-11-2022NABABAYE ARIGERTINE ITSINZWE UBUTAHA IZIKOSORE