Imyidagaduro

Bushali yarekuwe

Bushali yarekuwe

Nyuma y’ukwezi kurenga ari mu kigo cyo kwa Kabuga gikunze gushyirwamo inzererezi, abafitiwe mu buraya, ababangamiye abaturage, umuhanzi Bushali amakuru avuga ko yamaze kurekurwa yatashye.

Mu Gushyingo 2020 nibwo haje inkuru y’uko uyu muhanzi yafashwe ndetse ari mu kigo cy’inyzwamo abantu igihe gito cy’Umujyi wa Kigali ’Transit Center’ i Gikondo kwa Kabuga aho byari biteganyijwe ko ashobora kujyanwa mu kigo ngororamuco cy’Iwawa.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri iki giheywari wafatanywe na bagenzi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru akaba avuga ko ku mugoroba w’ejo hashize uyu muhanzi yarekuwe arataha.

Si ubwa mbere Bushali akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu mpera za 2019 yarafashwe ajyanwa imbere y’inkiko nabwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nyuma aza kurekurwa.

Bushali yamaze kurekurwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umuhoza Alpha
    Ku wa 21-12-2020

    Nibyiza nagaruke mumuryango nya Rwanda gusa yitondere isi nabayirimo kdi azirikaneko dukeneye ibihangano bye ninganzo ye inyura abataribakeya baba abato ndetse nabakuze.

  • Umuhoza Alpha
    Ku wa 21-12-2020

    Nibyiza nagaruke mumuryango nya Rwanda gusa yitondere isi nabayirimo kdi azirikaneko dukeneye ibihangano bye ninganzo ye inyura abataribakeya baba abato ndetse nabakuze.

IZASOMWE CYANE

To Top