Bushali, Slum Drip n’abandi bakobwa babiri bafatiwe hamwe bashinjwa gukoresha ibiyobyabgwe bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019.
Amakuru agera ku Isimbi aravuga ko aba bahanzi babiri n’abakobwa bari kumwe bafashwe bafite ibiyobyabwenge bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha babazwa ku byaha bakurikiranyweho.
Hategerejwe ko nyuma yo kubazwa, ubushinjacyaha butanga ikirego mu rukiko bityo bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Nyakabanda aho bivugwa ko basangiraga ibiyobyabwenge iwabo w’umwe muri bariya basore.
Bagifatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rutangire iperereza.
Hagenimana Jean Paul uzwi cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap.
Izina rya Bushali ryamamye cyane kubera indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip, akundwa cyane n’urubyiruko rukunda injyana ya Hip Hop.

Ibitekerezo