Patrice Evra, umufaransa wahoze akinira ikipe ya Manchester United, yavuze ko Sir Alex Ferguson yahagaritse gutoza yamaze kumvikana na Cristiano Ronaldo ko agomba kugaruka muri Manchester United.
Muri 2009 ni bwo uyu munya-Portugal yatandukanye na Manchester United yerekeza muri Spain mu ikipe ya Real Madrid, akaba muri 2013 yari yemeye kuyigarukamo.
Patrice Evra yavuze ko Sir Alex Ferguson gahunda ye kwari ukugarura Cristiano Ronaldo akazana na Galeth Bale kuko yashakaga kongera kwegukana Champions League.
Yagize ati“yavuze ko gahunda ye 99% kwari ukuzana Cristiano Ronaldo na Galeth Bale kugira ngo yegukane igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi.”
Yakomeje avuga ko Cristiano yari yiteguye kuba yagaruka ariko atungurwa no kumva Ferguson atangaje ko yahagaritse gutoza.
“Navuganye na Cristiano ambwira ko yiteguye kugaruka nta kibazo. Natunguwe n’uko mu byumweru bibiri nahise numva Sir Alex Ferguson atangaza ko agiye guhagarika gutoza.” Patrice Evra.
Cristiano Ronaldo yavuye muri Man U yerekeza muri Real Madrid muri Espagne batandukanye muri 2018 ahita yerekeza muri Juventus mu gihugu cy’u Butaliyani.

Ibitekerezo
John
Ku wa 8-05-2020mumezemute mubwire amakuruya ya risenar naya mbaruteri