Burya Abdul si we se wa Diamond? Nyina yahishuye amazina ya se
Burya koko se w’umwana amenywa na nyina! Nyina wa Diamond [Sanura Kassim] yahishuye ko Abdul Juma wari umugabo we atari we se wa Diamond.
Abdul amaze iminsi agaragara mu itangazamakuru abayeho mu buzima bubi kandi umusore we Diamond Platnumz ari umukire ubayeho neza.
Nyuma y’inkuru zagiye zitambuka zivuga ubuzima bubi Abdul Juma abayeho kandi abana be barimo Diamond babayeho neza, nyina yahisemo kuvuga ukuri avuga ko atari we se wa Diamond.
Sanura Kassim yavuze ko yashakanye na Abdul Juma afite inda ya Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] ariko itari iye, avutse arero ahitamo kumuha izina rye(Abdul) kuko ari we wari umugabo we.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu ubwo yaganiraga na Wasafi FM, nyina wa Diamond abajijwe icyo avuga ku mubono wa Ricardo Momo uvuga ko avukana na Diamond kwa se yahise abyemera avuga ko bavukana kwa se kuko yitwa Salum Iddi Nyange.
Ati“Iyo ubonye Momo ubona iki?” Umunyamakuru yahise amusubiza ko bose basa, Mama wa Diamond yahise akomeza agira ati“nshuti munyamakuru, se wa Ricardo ni we se wa Diamond, yitwa Salum Iddi.”
Yakomeje agira ati“Abdul twashakanye mfite inda ya Diamond, nawe yari abizi. Yarambwiye ngo si we se w’umwana, namubwiye inshuro nyinshi ko iyo aza kwemera inda umwana aba yarabaye uwe ariko ntacyo yabikozeho.”
Mu kiganiro yahaye Global Publishers, Abdul akaba yavuze ko nta byinshi yabivugaho kuko we aziko ari we se wa Dimond kuko ari we wari umutware w’umuryango.

Ibitekerezo
Happy
Ku wa 16-01-2021Ibyo muvuga ntakuri kurimo Abdul atarise was nasibu diamond senindese mukunda inkuru zincamugongo ukuri kwari kugaragara bazanye see waribyaye kugezubu nukwangiza mubwonko bwuwo musaza buriya barashaka ko apfa nuko barangiza abantu diamond ndumva adakeneye abasemuzi bakubwira ibyase byatuma yarabanye nabi nuwutarise hejuru yamafuti yanyina ateranya isi navuga ngo ntabwo aribyo kugezaryari bazanye se