Siporo

Buri mukinnyi afite inyota – Haruna Niyonzima

Buri mukinnyi afite inyota – Haruna Niyonzima

Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Yanga avuga ko buri mukinnyi wese muri Tanzania afite inyota yo kubona shampiyona yongeye kugaruka kuko bamaze igihe badakina.

Ibi uyu musore yabitanaje nyuma y’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo, Dr Hassani Abassi atangaje ko bakiriye ubusabe bwa federasiyo basaba ko shampiyona yasubukurwa.

Uyu musore yatangaje ko igihe kibaye kinini badakina rero ko buri mukinnyi yifuza ko shampiyona igaruka, ni mu gihe imyitozo yo bayikomeje.

Yagize ati“guhagarara kwa shampiyona byatanze umwanya uhagije ku makipe yose , shampiyona n’igaruka nta kipe izakina imikino myinshi kurusha indi, urwego rw’abakinnyi ku giti cya bo ni rwo ruzakora itandukaniro.”

“Turimo gukurikiza amabwiriza y’umutoza wacu yo kugira ngo dukomeze turi ku rwego rwiza mbere y’uko shampiyona igaruka, buri mukinnyi wese afite inyota yo kugaruka mu kibuga, nziko tuzakoresha imbaraga ku buryo tuzarangiza ku mwanya wa 2.”

Haruna Niyonzima kandi yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe ko ibyaba byose ikipe ya Yanga igomba gukina imikino nyafurika, ngo nta kosa na rimwe bazakora ryatuma basigara ku rugo.

Haruna akomeje gukorera imyitozo ku mucanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top