Buravan yakoreye igitaramo i Paris avuga no kuri Katederali ya Notre-Dame yahiye
Yvan Buravan yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Paris nka kimwe mu bihembo by’irushanwa ‘Prix Decouverte’ yatwaye mu 2018.
Buravan yagiye i Paris mu mpera z’icyumweru gishize, yajyanye n’abacuranzi be ndetse na Producer Meddy Saleh umutunganyiriza amashusho. Yataramiye mu Bufaransa mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Mata 2019.
Ni igitaramo yakoze nyuma yo kuzenguruka mu bihugu 12 bya Afurika akora ibitaramo. Mbere yo kuririmbira i Paris, Buravan yabanje gushyikirizwa igihembo cya ‘Prix Decouverte’ yatwaye ndetse avuga ko kimuhaye imbaraga zisumbuye ku muziki we.
Mu kwakira iki gihembo, Buravan yagize ati “Nishimiye by’ikirenga kuba naregukanye iki gihembo no kuba ndi kubabona hano, ni ibintu byiza cyane. Ndabashimiye cyane RFI, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa[uyobowe na Mushikiwabo Louise], n’abandi bose bagize uruhare kugira ngo habeho igihembo cya Prix Decouverte.”
Buravan yavuze ko nava i Paris azasubira mu Rwanda ari umuhanzi mpuzamahanga. Ati “Nzasubirayo ndi icyamamare mpuzamahanga”, abafana bahise baseka.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko yababajwe cyane no kubona Katedarali Notre Dame de Paris ifatwa n’inkongi y’umuriro. Yavuze ko ibyabaye byose yabibonaga n’amaso ye bityo ko yifatanyije n’Abafaransa muri ibi bihe bikomeye.
Nava mu Bufaransa azagaruka muri Afurika akomeze ibindi bitaramo mu bihugu bitandukanye.

Ibitekerezo