Bull Dogg yakomoje ku mabi ikiyobyabwenge cya Mugo cyamukoresheje
Malick Bertrand Ndayishimiye, wamamaye nka Bull Dogg mu muziki yahushuye ko yigeze gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine benshi bazi nka Mugo kikamukoresha amabara nubwo yirinze kuyavuga.
Ni mu kiganiro yagiranye na The Mane mu gace ka Don Podcast yahamije ko iki kiyobyabwenge kizahaza benshi yakivuyeho burundu.
Bull Dogg avuga ko Imana iba yararinze umuntu ndetse ngo yaje kugira n’inshuti zizi ingaruka za byo bamufasha kukireka.
Ati "Imana ni yo iba yarakurinze izo nzira, ariko na none buriya inshuti ni ikintu cy’ingenzi. Nari mfite inshuti zizi ingaruka zabyo bambwira ko biriya bintu atari byiza.”
Uyu muraperi yakomeje avuga ko iki kiyobyabwenge yakinyweye muri 2010 kimukoresha ibintu bibi ahita akivaho.
Ati "Ntabeshye nigeze kugerageza rimwe, ariko ibyo byankoresheje ntashobora kuvuga byatumye mvuga ko byazanteranya n’abantu bikanyicira inzira ya muzika, mpita mbyanga burundu.”
Si we muraperi wemeje ko yakoresheje iki kiyobyabwenge kuko muri Nzeri 2021, umuraperi Fireman yemereye ISIMBI ko yakinyweye ndetse akanagicuruza aho yajyaga kukirangura hanze y’u Rwanda.

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 11-02-2023Ff