Siporo

Bugesera FC yasubiriye Police FC, Rayon Sports biranga

Bugesera FC yasubiriye Police FC,  Rayon Sports biranga

Igitego kimwe rukumbi cya Clement John Naantuam yatsinze Police FC, cyahesheje Bugesera FC amanota atatu mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Police FC ni yo yari yakiriye Bugesera FC muri uyu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

Umutoza Ben Moussa wari ugiye guhura na Banamwana Camarade wamutsinze mu mukino ubanza 1-0, yari yagaruye muri 11 Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague ni mu gihe atari afite abakinnyi nka kapiteni Nsabimana Eric Zidane na myugariro Issah Yakubu.

Police FC ntabwo yahiriwe n’intangiriro z’igice cya mbere kuko ku burangare bwa ba myugariro barimo Kamanzi Abubakari utumvikanye neza na David Chimezie, Clement John Naantuam yahise atsindira Bugesera FC igitego cya mbere ku munota wa kane.

Kuva kuri uyu munota Police FC yayoboye umukino, Bugesera FC yongeye kubona amahirwe ku munota wa kane w’inyongera w’igice cya mbere ku ishoti ryatewe na Rugangazi Prosper ariko umunyezamu Patience awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Police FC yarimo ishyira igitutu cyinshi kuri Bugesera FC binyuze mu bakinnyi nka Manishimwe Djabel wagize igice cya mbere cyiza aho yagerageje kurema uburyo butandukanye nk’umupira yahaye Rudasingwa Prince ku munota wa 36 ariko yatera mu izamu, umunyezamu Dauda Bareli Ibrahima akawufata.

Djabel kandi yagerageje uburyo butandukanye nko ku munota wa 32 yashyizeho umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian ariko umunyezamu arawufata.

Ku munota wa 37 yongeye kugerageza ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu ni nako no ki munota wa 38 yagerageje irindi shoti umunyezamu akawufata.

Ku munota wa 42, Byiringiro Lague yinjiriranye ubwugarizi bwa Police FC ariko ateye mu izamu, Dauda Bareli Ibrahima arawufata. Bagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice kabiri Police FC yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura inakora impinduka aho nka Ani Elijah yinjiyemo asimbura Byiringiro Lague, ku munota wa 61 yahinduye umupira maze Rudasingwa Prince ashyiraho umutwe ukubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 62, Kwitonda Alain yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu ararifata.

Police ikaba yagiye ikora impinduka zitandukanye aho abakinnyi nka Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Gakwaya Leonard bavuyemo hakinjiramo Allan Kateregga, Nshimiyimana Ismail na Ingabire Christian.

Gusa izi mpinduka ntacyo zayifashije imbere ya Bugesera FC nayo yagiye ikora impinduka zitandukanye nk’aho Clement John Naantuam, Byishimo Valua na Rugangazi Prosper bavuyemo hakinjiramo Ntakirutimama Theotime, Rwibutso Job na Isingizwe Rodrigue.

Umukino warangiye ari 1-0 maze Police FC ifata umwanya wa 6 n’amanota 41, Bugesera ni iya 8 n’amanota 40 ni mu gihe urutonde ruyobowe na Al Hilal SC na 58.

Undi mukino w’umunsi wa 27 wabaye, Rayon Sports yanganyirije i Rubavu na Rutsiro FC ubusa ku busa, ni nyuma y’uko ejo APR FC yari yahatsindiwe na Etincelles FC.

Nyuma y’umunsi wa 27, Al Hilal SC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 58, APR FC 52, Al Merrikh 49, Rayon Sports 44, Kiyovu Sports 42, Police FC 41. Amakipe ari mu murongo utukura ni Etincelles FC ifite 25, Rutsiro FC 22 na AS Muhanga ifite 21.

Police FC yatsinzwe na Bugesera FC
Rayon Sports kuva i Rubavu byanze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top