Imyidagaduro

Bruce Melodie yafungiwe i Burundi

Bruce Melodie yafungiwe i Burundi

Minisiteri y’umutekano mu Burundi yemeje ko umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie afungiwe i Burundi ni nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cyo kuba hari umuntu utegura igitaramo mu Burundi yambuye.

Bruce Melodie akaba yagiye i Burundi aho ahafite ibitaramo bibiri, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.

Mu kugera i Burundi yakiriwe na Polisi y’iki gihugu aho yahise imuta muri yombi kubera ikirego cyatanzwe n’uwari watumiye Bruce Melodie mu gitaramo 2018 yanamwishyuye ariko undi ntageyo.

Ubwo muri 2018 Bruce Melodie yatumirwaga gutaramira muri iki gihugu, yaje guhitamo kubireka ku munota wa nyuma bitewe n’uko umutekano utari umeze neza.

Amakuru avuga ko kuva icyo gihe atigeze yumvikana n’abamutumiye bakanamwishyura ndetse ko bo ngo bari bizeye ko ubwo yari yongeye gutumirwa i Burundi bazasubukura imishinga bafitanye ariko ntibyakorwa undi na we ahita yitabaza polisi.

Bruce Melodie yafungiwe i Burundi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top