Bobi Wine yari amaze hafi icyumweru afungiwe mu rugo rwe i Magere, yatorotse abasirikare na polisi bari bakambitse iwe ajya gushyingura inshuti ye.
Intandaro y’umwiryane mushya hagati ya Bobi Wine n’ubutegetsi, ni ibitaramo yeteguye kuri Pasika ahantu hatandukanye ariko Polisi yamuhaye urupapuro rumubuza kuririmba. Mu kubihimuraho yahise atumiza ikiganiro n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019.
Uwo munsi yari yatumiye abafana be, abanyamakuru, inshuti n’abaturage basanzwe. Aba bose bakigera kuri ‘Busabala One Love Beach’ ya Bobi Wine ari naho igitaramo cyagombaga kubera, basanze polisi yabiteguye ibatera ibyuka biryana mu maso baratatana abandi irabafunga.
Bobi Wine yafashwe bigoranye, yabanje kwifungirana mu modoka yanga gusohoka kugeza ubwo Polisi yasatuye inzugi imukuramo imujyana iwe. Kuva uwo munsi ntiyigeze yemererwa gusohoka gusa kuri uyu wa 25 Mata 2019 yaburiwe irengero.
Chimpreports yanditse ko Bobi Wine yacitse nyuma yo guhangana n’abashinzwe umutekano. We n’abambari be ngo bakubise abapolisi baracika bahita bajya muri Bugiri District gushyingura Haji Siraji Samanya Lyavaala.
Yavugiye ku mva ati “Nagerageje gushaka uko nitabira uyu muhango wo guherekeza mugenzi wacu Haji Siraji Samanya Lyavaala muri Bugiri. Uko ubutegetsi buzatunaniza kose ntibizatubuza guhuza imbaraga.”
Yavuye muri Bugiri ahitira ku bitaro gusura umugore witwa Nana Mbarikiwa uherutse guhohoterwa na polisi ubwo yari agiye ku cyicaro cyayo gikuru i Naguru ashaka kubabaza impamvu Bobi Wine yafungiwe mu rugo.
Bobi Wine yanditse ko uyu mugore utwite inda y’amezi arindwi ngo yagiye Naguru ashaka kubonana n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, ubwo yari akigera mu marembo asobanura ikimuzanye itsinda ry’abapolisi bamwirundiyeho ngo bamusubize inyuma agwa hasi ata ubwenge.

Ibitekerezo