Siporo

Bite bya Kimenyi Yves wahuriye n’uruva gusenya kuri Stade Kamena?

Bite bya Kimenyi Yves wahuriye n’uruva gusenya kuri Stade Kamena?

Umunyezamu wa Kiyovu Sports akaba na kapiteni w’iyi kipe, Kimenyi Yves avuga ko arimo kugenda amererwa neza, ni nyuma yo gukurwa ku kibuga mu mukino wa Mukura VS ameze nabi.

Kiyovu Sports yari yasuye Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona wabereye kuri Stade Kamena ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022.

Kimenyi Yves wari wabanje mu izamu ry’Urucaca, yaje kugira ikibazo mu minota ya mbere y’umukino nyuma y’uko agonzwe n’umukinnyi wa Mukura VS.

Hari ku munota wa 4 w’umukino ubwo yari asohotse agiye gufata umupira yaje kugongwa Mukongotya Robert wa Mukura VS aho yamukubise mu mbavu undi yikubita hasi amera nk’utaye ubwenge.

Yahise akurwa mu kibuga ajyanwa mu mbangukiragutabara ahabwa ubutabazi w’ibanze nyuma agaruka kwicara ku ntebe y’abasimbura ariko ubona ko arimo gushinyiriza.

Uyu munyezamu akaba yabwiye ISIMBI ko ubu arimo kugenda amera neza ndetse n’uburibwe burimo kugabanuka, mu minsi mike azaba yagarutse mu kazi nk’ibisanzwe.

Biteganyijwe ko umukino w’umunsi wa 7 bazakinamo na Musanze FC tariki ya 29 Ukwakira 2022, Kimenyi Yves atazawukina.

Yahise yihutanwa mu mbangukiragutabara ahabwa ubutabazi bw'ibanze
Nyuma y'umwanya utari muto yaje kugarura ubuzima ndetse ubu arimo kugenda yoroherwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top