Imyidagaduro

Bishop Rugagi yasazwe n’ibyishimo atakagiza Miss Shanitah

Bishop Rugagi yasazwe n’ibyishimo atakagiza Miss Shanitah

Umuyobozi w’itorero Redeemed Gospel Church mu Rwanda, Bishop Rugagi Innocent mu magambo arimo amarangamutima menshi, yishimiye bikomeye Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Tariki ya 8 Nzeri ni bwo habaye ibirori bya nyuma byo gutoranya Miss Supranational Rwanda 2019, yaje kuba Umunyana Shanitah wahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse akaba azanahagararira igihugu muri Miss Supranational World izaba mu Kuboza 2019 muri Poland.

Nyuma yo kwegukana iri kamba, Bishop Rugagi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yashimiye Imana kuba Shanitah, umukobwa witonda, ufite umuco kandi ukunda gusenga ari we wegukanye ikamaba.

Yagize ati"amahoro y’Imana. Mfashe uyu mwanya nshimira Imana ku byo yakoze ku bwawe Umunyana Shanitah. Umuco, ubupfura, ubwitonzi ugira no kubaha Imana byari bikwiye ko ikunezeza kuko warabiharaniye. Si aho gusa ahubwo hari ahandi uzagezwa nayo.”

Yakomeje agira ati"nejejwe no kwishimira intsinzi yawe. Imana y’amahoro ikujye imbere nta n’umwe uyizera ukorwa n’isoni. Humura kandi komereza aho cyane.Imana ihe umugisha ababyeyi papa, mama badahema kugaragaza ukwizera kubarimo no gushikama ku Mana bamenye, Imana ishimwe ku bwabo. Uhora mu masengesho yanjye buri gihe mukobwa wanjye wo mu mwuka Imana iguhe umugisha.”

Umwaka ushize ubwo Shanitah yari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yamuhanuriye ko azaba Nyampinga w’u Rwanda 2018, ariko ntibyakunze ahubwo aba igisonga cya mbere aho abantu bavuze ko ubuhanuzi bwe ari ubw’ibinyoma, gusa nyuma yavuze ko yamusengeye atigeze amuhanurira.

Ubwo yamusengeraga muri 2018
Yabaye Miss Supranational Rwanda 2019
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top