Imyidagaduro

Bien-Aimé wo muri Sauti Sol yavuze uko yahuye n’umukobwa bagiye kurushinga

Bien-Aimé wo muri Sauti Sol yavuze uko yahuye n’umukobwa bagiye kurushinga

Bien-Aimé Baraza wo muri Sauti Sol yavuze uko yahuye n’umukobwa aherutse gutungura umukunzi we amwambika impeta y’urukundo amusaba kuzamubera umugore undi akabyemera nta kuzuyaza.

Yambitse impeta Chiki Onwekwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019. Ni mu muhango wari wagizwe ibanga kuko wabereye mu nzu yerekanirwamo filime mu nyubako ya Westgate Mall.

Yabikoze mu buryo bwazamuye amarangamutima y’umukunzi we, yakodesheje iyo nzu yose muri uwo mwanya, hanyuma atumira inshuti zabo za hafi gusa n’abo mu miryango.

Mbere gato y’uko yambika impeta umukunzi we, Bien-Aimé nibwo yatangaje byinshi ku mubano we na Onwekwe. Yemeza ko urukundo rwabo magingo aya rushinze imizi ndetse yiteze kubana na we akaramata.

Yagize ati "Umunsi umwe nahuye n’umukobwa hanze y’akabyiniro. Yari kumwe na Emmanuel Jambo mpita mvuga nti, mbega ni mwiza bidasanzwe. Mu kundi kwezi gukurikiyeho twahuriye mu kindi kirori turaganira. Yari yantwaye ibitekerezo. Ntabwo nari narigeze mbona uw’ubwiza bujyanye n’ubwenge bene ako kageni."

Yakomeje agira ati "Afite umutima wa zahabu. Ni byose byanjye, ni urutugu ndiriraho. Warakoze kunkundana n’inenge zanjye mu buryo buzira inenge. Ngukunda kugeza ku mpera."

Bien-Aimé Baraza wo muri Sauti Sol yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore

Bien-Aimé na Chiki bahuye mu 2013, aho umukobwa yari aturutse iwabo muri Nigeria agiye gutangiza inzu y’imyitozo ngororamubiri i Nairobi. Akomoka ku mubyeyi umwe w’Umunya-Nigeria n’Umusuwisi basanzwe batuye mu Bwongereza.

Muri Sauti Sol, Baraza agiye kurushinga akurikiye mugenzi we Polycarp uherutse gukora ubukwe n’Umurundikazi witwa Amanda.

Bien-Aimé Baraza amaze igihe kinini akundana n'uyu mukobwa
Umuhango witabiriwe n'inshuti zabo zirimo n'abanyacyubahiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top