Bebe Cool yongeye gusakirana n’abafana mu ntambara nshya imaze igihe gito ivutse ku mbuga nkoranyambaga yakongejwe n’abarwanyije iduka umugore we aheruka gushinga.
Uyu muhanzi umaze iminsi mu bukangurambaga bwo kurwanya igituntu mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba yanditse ubutumwa burebure kuri Facebook asubiza abantu bamaze iminsi baseka Zuena ko yashinze ubucuruzi buciriritse.
Umugore wa Bebe Cool, Zuena aheruka gutangiza ubucuruzi bwa cakes mu iduka yashinze ku muhanda Kiwatule-Naalya aharebana na station Former Mogas.
Ababonye amafoto y’ahantu Zuena azajya acururiza, umubare munini w’abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bamucanaho umuriro bamubaza impamvu yakoze ikintu giciriritse mu gihe umugabo we avugwaho kugira ubutunzi bukomeye.
Mu basetse ubucuruzi bwa Zuena, harimo abashimangiraga ko ‘akazu akoreramo gasa nabi kandi gaciriritse’ bityo ko kadakwiye kwicarwamo umugore uri mu cyiciro cye.
Bebe Cool utajya aripfana, yasubije abamaze iminsi baseka umugore we. Yavuze ko bashobora kuba bahuriye mu ‘gatsiko gashya k’injiji’.
Yagize ati “Ntabwo nzi neza niba ari abanyamuryango b’agatsiko gashya k’injiji cyangwa niba ari agatsiko gasanzweho kari kwamaganira kure ubucuruzi bwa cakes Zuena yashinze muri Kiwatule ku muhanda werekeza Naalya.”
Yongeye ko yumijwe no kumva mu bitekerezo by’abarwanya ubucuruzi bwa Zuena bamubwira ko yagakwiye kuba akorera mu nzu zihenze kandi ahantu hagezweho muri Uganda.
Kuri Bebe Cool, ibi abifata nk’ubujiji. Ati “Icya mbere, birasekeje kuba utumva ubucuruzi bwawe, kutamenya abakiriya bawe niba bava mu cyiciro cy’abafite amafaranga menshi cyangwa niba ari abaciriritse ku buryo buri wese abona serivise utanga.”
Bebe Cool yashimangiye ko ‘akaduka basuzugura’ ariko ko kabyara amaafaranga Zuena ajyana kuruhuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayo gutunga umuryango n’amafaranga yo kwishyura amashuri meza y’abana be.
Ati “Byaba ari ubujiji umuntu aramutse akodesheje inzu zihenze cyane zishyurwa amadolari amagana cyangwa ibihumbi mu gihe biba bishoboka ko wakodesha ahantu haciriritse kandi ahantu horoheye buri wese. Uwakodesheje aha make azabona inyungu nyinshi hanyuma umwe wagiye mu nzu zihenze agahomba.”
Bebe Cool asanga nta soni biteye kubona Zuena muri iyi nzu mu gihe azi neza icyo avanamo. Yavuze ko ikimenyetso cya hafi kigaragaza inyungu avanamo ari uko hanze y’aka kazu basuzugura gakodesha amashilingi 300,000 aba ahaparitse Mercedes Benz ya miliyoni 200 z’amashilingi.

Ibitekerezo