Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Buildcon FC muri Zambia, Bashunga Abouba ahamya ko nta kindi kintu akumbuye muri Rayon Sports uretse ibihe byiza by’amateka bandikanye bakagera ¼ cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup 2018 dore ko yemeza ko n’aho ari byatewe n’uko yayitwayemo.
Uyu munyezamu uri mu mwaka we wa mbere mu ikipe ya Buildcon, mu kiganiro yagiranye na ISIMBI yavuze ko akumbuye u Rwanda cyane cyane umuryango we kuko kuva yagenda ataragaruka mu Rwanda.
Yagize ati“ikintu nkumbuye mu Rwanda ni umuryango wanjye, nkumbuye umubyeyi wanjye, nkumbuye inshuti zanjye muri rusange nkumbuye u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ikintu akumbuye muri Rayon Sports ari ibihe byiza bagiranye byo muri CAF Confederations Cup kuko n’aho ari uyu munsi byatewe n’uko yitwaye muri iyo mikino.
Yagize ati“ikintu nkumbuye muri Rayon Sports nkumbuye ibihe byiza twagiranye byo muri Confederations, ibihe buri muntu wese yakwifuza kuko biramfasha n’aho ndi, burya gukina Confederations ukagera muri ¼ ayo mashusho urayifashisha, ni CV uba wanditse, ni ibintu bigufasha mu buzima iyo ubikoresheje neza.”
Bashunga Abouba ni we wari umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports muri 2018 mu mikino y’amatsinda yanayifashije kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup aho bakuwemo na Enyimba yo muri Nigeria, yatandukanye n’iyi kipe umwaka ushize wa 2019 ari nabwo yerekeje muri Buildcon.

Ibitekerezo