Bamwe mu bavugwaho gusambanywa na R. Kelly bavuze ko hari ikibyihishe inyuma
Umwe mu bakobwa babana na R. Kelly yafashwe n’ikiniga avuga ko uyu muhanzi arengana mu birego byo gufata ku ngufu no gusambanya abana bimaze iminsi bimukikirana.
Uyu mukobwa witwa Azriel Clary yavuze ko nta muntu uzi ukuri nyako, ashinja ababyeyi be ko bari kubeshya ibyamubayeho kugira ngo babyungukiremo amafaranga. Uyu mukobwa na Joycelyn Savage babanye na R.Kelly ari abakunzi be.
Mu kiganiro kidasanzwe yagiranye na CBS, R. Kelly yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ari umwere. Yabwiye Gayle King baganiriye ko akunda Azriel na Joycelyn bombi kandi ari abakunzi be.
Ubwo yabazwaga iby’ikinyuranyo kidasanzwe cy’imyaka kiri hagati ye ufite imyaka 52 n’aba bakobwa bakundana; Joycelyn w’imyaka 23 na Azriel ufite imyaka 21, R. Kelly yavuze ko we atabirebire muri ubwo buryo, ati “Ntabwo ndeba ibyo kuba ari bato cyane kundusha, njyewe ndeba ibyemewe.”
Ubu, aba bakobwa bafite ababyeyi bari mu bashinja R.Kelly batangiye kumuvuganira. Azriel ubwo yaganiraga na Gayle yafashwe n’ikiniga bidasanzwe, mu gihe mugenzi we yamufataga mu mugongo amuguyaguya ngo atarira cyane.
Azriel yabajijwe ikimuriza, ahita asubiza ati “Ndi kurizwa n’uko mutazi ukuri, muri gukomeza kwizera ibinyoma byanduye ababyeyi bacu bari kuvuga. Ibi byose ni ibinyoma byo gushaka amafaranga kandi niba utabibona ukaba utigiza nkana ni ubujiji cyangwa ubucucu.”
Aya magambo y’ubukana yukvikanye mu ncamake y’ikiganiro kizatmbuka ku munsi w’ejo.
Imiryango y’aba bakobwa yombi iri mu bifashishijwe muri filime mbarankuru yiswe ‘Surviving R Kelly’ isa nk’iyarunduye ugukomera k’uyu muhanzi abantu bose bakamureba nabi. Ikubiyemo ibiganiro by’abantu barenga 50 bashinjaga R Kelly gusambanya abana no gushinga amazi acyuramo abakobwa bakiri bato akabaherana bagatandukana n’imiryango.
R.Kelly n’abamwunganira mu mategeko ntibemera ibyaha ashinjwa. Byiyongereyeho ikindi kiremereye cyo kwanga gutanga indezo y’umwana we bituma yongera gutabwa muri yombi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019, R.Kelly n’umwuganizi we mu mategeko bitabye urukiko rwo mu gace ka Cook muri Illinois (Chicago) kugira ngo uyu muhanzi yisobanure ku cyaha cyo kwanga gutanga ibirera umwana yabyaranye n’uwahoze ari umugore we.

Ibitekerezo