Ikipe ya Patriots yageze muri ½ cy’ijonjora rya 2 rya shampiyona ya Afurika ‘BAL2020’ ririmo kubera mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda GNBC amanota 94 kuri 88 mu mukino usoza itsinda izamuka ari iya mbere.
Iri jonjora ririmo kubera mu Rwanda guhera tariki ya 17 Ukuboza 2019, Patriots ikaba yarisanze mu itsinda rya A aho iri kumwe JKT yo muri Tanzania, G.N.B.C yo muri Madagascar na U.N.Z.A yo muri Zambia.
Patriots yatangiye irushanwa itsinda JKT yo muri Tanzania amanota 113 kuri 61, tariki ya 18 Ukuboza yakinnye na U.N.Z.A iyitsinda ku manota 76 kuri 53.
Mu ijoro ryakeye nibwo yakinnye umukino usoza itsinda, yakinnye na G.N.B.C iyitsinda ku manota 94 kuri 88.
Patriots ikaba yazamutse iyoboye itsinda aho ifte amanota 6, ikurikiwe na G.N.B.C ifite amanota 5. Imikino ya ½ izakinwa ku munsi w’ejo, Patriots izahura na City Oilers yo muri Uganda yabaye iya kabiri mu itsinda B n’amanota 5 inganya na Ferroviario Maputo yo muri Mozambique yabaye iya mbere yo izahura na G.N.B.C yabaye iya kabiri mu itsinda A.
Patriots yazamutse ari iya mbere mu itsinda nyuma yo gutsinda GNBC
)
Ibitekerezo