Ndayishimiye Eric Bakame wabaye umunyezamu wa Rayon Sports mu myaka itanu ishize yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu ikipe nyuma y’igihato cyari cyatumye binanirana.
Bakame amaze iminsi atangiye ibiganiro na AFC Leopards yo muri Kenya. Ntibyamworoheye ubwo yasabaga Rayon Sports ibyangombwa bimuhesha inzira yo kwinjira mu yindi kipe ariko ubu byose biri mu buryo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018, nibwo Bakame Eric yahishuye ko yabonye ibaruwa imwemerera kuva muri Rayon Sports. Mu gusezera, Bakame yanagarutse ku bibazo byabaye mu minsi yashize aho yashimangiye ko ‘yabeshyewe’ ndetse ko atigeze agambanira ikipe nk’uko babimushinje.
Yagize ati “Hari ibyabaye mu minsi ishize bitagenze neza, ariko ndababwiza ukuri n’umutima nama wanjye, ko nta na rimwe nigeze ntekereza kugambanira Ikipe yanjye, nta na rimwe nakoze iryo kosa, nta rimwe ariko, nk’uko nabeshyewe kenshi.”
Mu myaka itanu Ndayishimiye Eric Bakame yamaze muri Rayon Sports, yabaye umwe mu bakinnyi ngenderwaho, icyitegererezo kuri benshi n’abafana bamufata nk’intwari.
Mu ntangiriro za Kamena 2018 bamuhinduye ruvumwa. Icyo gihe yashinjwe kugambanira ikipe ngo itsindwe maze abatoza birukanwe. Kuri Bakame ngo “Hari ukuri ku byabaye byose kuva mu kwezi kwa 6. Singombwa ko mbigarukaho kuri ubu, icyiza ni ukureba imbere ubuzima bugakomeza.”
Bakame wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports yambuwe izi nshingano mu ntangiriro za Kamena 2018 ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu yari yarashyizwe ku ruhande, hari na bamwe mu bayobozi bahise basaba ko yirukanwa burundu kuko ngo ari we wabaye gashoza ntambara mu bibazo ikipe yaciyemo icyo gihe.
Mu gihe yamaze muri Rayon Sports yitwaye neza, yanayifashije gutwara igikombe kimwe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.
Ubutumwa Bakame yanditse kuri Facebook asezera:
Urugendo rwanjye mu ikipe ya Rayon Sports rwatangiye Tariki ya 12 Nyakanga 2013, rubaye rusubitswe Uyu munsi Tariki ya 17 Ugushyingo 2018.
Imyaka 5 ni myinshi ndi mu ikipe ya Rayon Sports, Ikipe yambereye Umuryango mwiza, ndayishimira bikomeye mu gihe cyose, umunsi ku munsi mwamfashe nk’umwana wanyu, ndabibashimira.
Natanze imbaraga Nari mfite zose n’ubwenge bwanjye mu gihe nari mu ikipe ya Rayon Sports, nkora ibishoboka byose, ngo ikipe ya Rayon Sports igere ku musaruro mwiza.
Ndashimira muri rusange abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, abatoza bose twakoranye, abakinnyi bose nabanye namwe muri iyi myaka 5, abaganga b’ikipe ya Rayon Sports, abakozi bose bose b’ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko mwe Abafana ba Rayon Sports sinziko nabona uburyo mbashimira, ariko Muri macye Ndabasabira umugisha utagabanyije ku Mana.
Hari ibyabaye mu minsi ishize bitagenze neza, ariko ndababwiza ukuri n’umutima nama wanjye, ko nta na rimwe nigeze ntekereza kugambanira Ikipe yanjye, nta na rimwe nakoze iryo kosa, nta rimwe ariko, nk’uko nabeshyewe kenshi.
Mu mutima wanjye Hari ukuri ku byabaye byose kuva mu kwezi kwa 6. Singombwa ko mbigarukaho kuri ubu, icyiza ni ukureba imbere ubuzima bugakomeza.
Hari abashatse gusiga izina ryanjye icyasha, babigambira ku bushake bwabo, ntazi icyo dupfa, ariko nta kibazo mfite njye.
Abakomeje kumba hafi ndabashimira mwese, Umuryango wanjye uciye mu bihe bikomeye mu minsi ishize yose, ndabashimira ko bakomeje kumba hafi.
Umufasha wanjye, umujyanama wanjye, abanyamategeko, abayobozi batandukanye bamfashije, mwarakoze cyane. By’umwihariko ndashimira Itangazamakuru rya Siporo hano mu Rwanda ku kazi mukomeza gukorera umpira.
Umutima wanjye warababaye, ariko ubu ndizera ko byose birangiye, nzagaruka kandi meze neza kurusha Bakame Mwamenye mbere.
Perezida Muvunyi, Ndagushimiye cyane, kuba ukoze ibishoboka byose ibibazo bikarangira. Rayon Sports ni Umuryango wanjye. Ndifuriza Rayon Sports ibyiza byose bishoboka mu bihe biri imbere, abakinnyi muzakomeze mukore mushimishe abafana. #GIKUNDIRO ni Umuryango! Ejo cg ejobundi Imana nibishaka Nzagaruka.

Ibitekerezo
mugisha emile
Ku wa 19-11-2018Andika Igitekerezo uzagaruke nimurugo tuzagukumbura
nitwa niyodusaba josephu
Ku wa 18-11-2018Mubyukuri ndashimira nakamewacu kukontakwatagize ngo adushimishe murigikundiro gusa tukwifurije amahirwe
nitwa niyodusaba josephu
Ku wa 18-11-2018Mubyukuri ndashimira nakamewacu kukontakwatagize ngo adushimishe murigikundiro gusa tukwifurije amahirwe
nitwa niyodusaba josephu
Ku wa 18-11-2018Mubyukuri ndashimira nakamewacu kukontakwatagize ngo adushimishe murigikundiro gusa tukwifurije amahirwe