Backstreet Boys yakanyujijeho hambere yongeye kubura umutwe (Video)
Itsinda ryubatse amateka mu myaka 20 ishize, Backstreet Boys ryongeye gukora mu nganzo risohora indirimbo nshya nyuma y’igihe kinini risa n’iryazimye.
Backstreet Boys yashingiwe muri Orlando, Florida mu mwaka wa 1993. Imyaka icumi n’imisago irashize iri tsinda risa n’iryashyize ku ruhande umuziki, ryongeye kugaruka mu ndirimbo ‘Chances’ ifite n’amashusho.
Mu gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe mu gihe cyayo yaririmbagamo abahanzi batanu A. J. McLean, Howie D., Nick Carter, Kevin Richardson na Brian Littrell ndetse kugeza ubu bari kumwe.
Abakunze umuziki wa Backstreet Boys bubuka byoroshye indirimbo zirimo As Long as You Love Me, Show Me the Meaning of Being Lonely, Everybody, I’ll Never Break Your Heart, Incomplete , The Call, I Want It That Way , Drowning n’izindi.
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo, Backstreet Boys batangaje ko bitegura gutangira urugendo rw’ibitaramo byo kumenyekanisha album nshya bafite yitwa ‘DNA’ izajya hanze ku wa 25 Mutarama 2018.
Ibitaramo bateganya gukora bizatangirira i Lisbon muri Portugal ku wa 11 Gicurasi 2019 bizasorezwe i Newark muri New Jersey.
Brian Littrell mu kuvuga uko bagenzi be biyumva yagize ati “Urugendo turacyarukomeje kandi hari byinshi mutamenye bigomba gukorwa. Ubu turi ku yindi page y’ubuzima itaramenyekanye, biteye amatsiko.”
Album ya Backstreet Boys’ iheruka bayise "In a World Like This," yasohotse mu 2013.
Mu mezi 14 ashize, abagize Backstreet Boys bagiye bagaragara mu bitaramo byaberaga muri Las Vegas byitwa "Backstreet Boys: Larger Than Life." Amatike y’ibitaramo byabo azatangira gucuruzwa ku wa 14 Ugushyingo 2018.
)
Ibitekerezo