Siporo

Babuwa Samson amaze gusinyira Kiyovu Sports

Babuwa Samson amaze gusinyira Kiyovu Sports

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Samson Babuwa amaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu musore wifuzwaga n’amakipe menshi arimo na Rayon Sports, yahisemo gusinyira Kiyovu Sports bitewe n’uko ari yo yemeye kumuha ibyo yashakaga.

Mu minsi ishize ni bwo ISIMBI yabagejejeo inkuru y’uko uyu musore yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Karekezi Olivier umutoza uzaba utoza Kiyovu Sports umwakaka utaha, yanemeye kandi ko iyi kipe iramutse imuhaye ibyo yifuza yahita ayisinyira.

Uyu musore utuye mu karere ka Nyagatare n’umuryango we, uyu munsi ni bwo yaje mu mujyi wa Kigali kurangizanya na Kiyovu Sports, akaba yayisinyiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Babuwa yavuze ko yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kumvikana.

Yagize ati“ni byo naje muri Kigali kurangizanya na Kiyovu Sports. Mbasinyiye umwaka umwe ni wo twumvikanye. Impamvu Kiyovu Sports ni uko ari yo twumvikanye ikampa ibyo nayisabaga.”

Babuwa Samson yari amaze imyaka 4 muri Sunrise FC, ubu akaba ari we wari uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 16 muri uyu mwaka w’imikino.

Amakuru avuga uyu mugabo wari wahawe miliyoni 8 akazanga, ku munota wa nyuma yaje kwemera gusinyira iyi kipe kuri aya mafaranga.

Babuwa Samson ni umwe mu bafashije Sunrise FC mu mwaka ushize w'imikino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top