Siporo

Babiri ba Rayon Sports mu bakinnyi 10 batemerewe gukina umunsi wa 11 wa shampiyona

Babiri ba Rayon Sports  mu bakinnyi 10 batemerewe gukina umunsi wa 11 wa shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-2020, irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 11, Iranzi Jean Claude na Nshimiyimana Amran ba Rayon Sports ntibemerewe gukina uyu munsi bitewe n’uko bafite amakarita atabemerera kuwukina.

Ni imikino iri butangire uyu munsi, APR FC kuri Stade Regional i Nyamirambo irakira ikipe ya Musanze FC saa 15:00’, ni mu gihe indi mikino iba uyu munsi Gicumbi yakira Heroes ku Mumena mu gihe Etincelles yakira Gasogi United i Rubavu.

Indi mikino y’umunsi wa 11 izakinwa ejo, gusa umukino w’umunsi ni uwo Kiyovu Sports igomba kwakiramo Rayon Sports saa 18:00’ kuri Stade Regional.

Rayon Sports izakina uyu mukino idaifte Iranzi Jean Claude wujuje amakarita 3 y’umuhondo akaba atemerewe gukina umunsi wa 11, Nshimiyimana Amran nawe ntazakina uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa AS Muhanga. Gusa izaba yagaruye Rutanga na Saidi batakinnye umukino uheruka.

Kiyovu Sports nayo izaba idafite Munezero Fiston nawe wujuje amakarita 3 y’imihondo akaba agomba gusiba uyu munsi.

Irakina na Kiyovu Sports yagaruye kapiteni wayo

Dore gahunda yose y’umunsi wa 11

Dore abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 11

1. Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)
2. Niyonkuru Tuyisenge Vivien (Sunrise FC)
3. Munezero Fiston (SC Kiyovu)
4. Muhire Anicet (Musanze FC)
5. Dushimumugenzi Jean (Musanze FC)
6. Mugisha Bonheur (Heroes FC)
7. Mutijima Janvier (Mukura VS)
8. Mico Justin (Police FC)
9. Iranzi Jean Claude (Rayon Sports FC)
10. Nshimiyimana Amran (Rayon Sports FC)

Urutonde rwa shampiyona

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top