B Face wibasiye abaraperi nyarwanda yakoranye indirimbo na Tom Close
Umuraperi w’umurundi, B Face yahuje imbaraga na Tom Close bakorana indirimbo y’urukundo na bise ’Impa’.
Uyu muraperi yamenyekanye mu Rwanda bitewe n’indirimbo ’La différence’ yibasiramo abaraperi bose bo mu Rwanda barimo Jay Polly, Bull Dogg, Ama G The Black n’abandi.
Kuri iyi nshuro yahuje imbaraga na Tom Close bakorana indirimbo y’urukundo bise ’Impa’ ifite iminota 3 n’amasegonda 56.
Iyi ndirimbo ikaba yasohokanye n’amashusho yayo aho B Face aba asaba Tom Close kumuha nimero y’umukobwa aba yamubonanye na we ngo kuko yamukunze abona ari we ujyanye n’ibyifuzo bye.
Akomeza aririmba ko yamufashije akabahuza ndetse ibiganiro bikagera kure kugeza aho amusabye urukundo akarumuha.
Ni indirimbo yakorewe Kigali mu Rwanda yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho, amashusho yayo yafashwe, ayoborwa kandi anatunganywa na Ma Riva.
Reba hano indirimbo Impa ya B Face na Tom Close
)
Ibitekerezo
Habiyaremye bosco
Ku wa 13-11-2020Abahanzi bo murwanda ndabakunda cyane nkunda ukuntubaririmba izonagiyenumva zarashimisheje 2 byaneye nage kwiga gukura indirimbo wenda nigafata nzayisohora 2
Lenard Nzoyitazira
Ku wa 25-09-2019Iyi ndirimbo ihinyanyuye neza nice Job #RapYudahFTTomClose âœŒï¸ âœŒï¸ âœŒï¸