AY yashinze kompanyi itwara abantu yitiriye imfura yabyaranye n’Umunyarwandakazi
Umuraperi AY, uri mu babirambyemo igihe kinini kandi ufite izina rikomeye muri Tanzania, yashinze ikompanyi y’ubukerarugendo yitiriye umwana aherutse kubyarana n’umugore we w’Umunyarwandakazi.
Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981. Ni mubyara wa Alpha Rwirangira, nyina yari Umunyarwandakazi mu gihe se ari Umunyatanzaniya wuzuye w’ahitwa Mbeya.
Uyu muraperi yanditse kuri Instagram ateguza abamukurikirana basaga miliyoni ko “Bidatinze Aviel Safaris igiye gutangira ingendo…”
AY ntiyavuze mu buryo bweruye itariki n’ibihugu kompanyi ye izajya ikoreramo gusa bigaragara ko izajya itwara abakerarugendo no kubatembereza mu bice nyaburanga.
Uyu muhanzi akunda mu buryo bukomeye imfura ye aherutse kwibaruka ndetse hari amakuru avuga ko inzu aherutse kugura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yayimwanditseho nk’umurage yamuhaye.
A.Y n’uyu mukobwa bakundanye kuva mu mwaka wa 2008, bakoze ubukwe tariki ya 10 Gashyantare 2018, gusaba no gukwa byabereye kuri Golden Tulip Hotel, hanyuma ikindi gice kibera mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ibitekerezo