Imyidagaduro

Awilo Longomba yamaze kugera i Kigali aje kwitabira Kigali Jazz Junction

Awilo Longomba yamaze kugera i Kigali aje kwitabira Kigali Jazz Junction

Umwami w’injyana ya Rhumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), Awilo Longomba, yamaze gusesekara i Kigali azanywe no kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019 kugira ngo yitegure kuzataramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 25 Ukwakira 2019 muri Camp Kigali.

Awilo Longomba wakunzwe cyane mu myaka yo ha mbere ariko ukiri no mu bahanzi badata igikundiro haba muri DR Congo no muri Afurika yose, azafatanya n’umuhanzi nyarwanda Mani Martin gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Biteganyijwe ko kwinjira muri iki gitaramo bizatangira saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ubwo imiryango izaba ifunguwe, hanyuma igitaramo nyirizina gitangire saa mbili zuzuye nk’uko abashinzwe gutegura iki gitaramo babitangaza.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, abayagura mbere ni ibihumbi icumi (10,000Frw) mu myanya isanzwe, ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) muri VIP na makumyabiri na bitanu (25,000Frw) muri VVIP naho ameza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri (200,000Frw).

Ni mu gihe abazagura amatike ku munsi w’igitaramo mu myanya isanzwe bizaba ari ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw), ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000Frw) na mirongo itatu (30,000Frw) muri VVIP.

Awilo Longomba uzaba uri muri iki gitaramo nk’umuhanzi mukuru, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Coupe Bibamba’, ‘Enemy Solo yakoranye na P Square’, ‘Kayembé’, ‘Tchelele’, ‘Canon’ n’izindi zitandukanye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top