AS Kigali yihakanywe n’Umujyi ishobora kungukira mu kwinangira kwa Kiyovu na Gasogi
Nyuma yo kuvuga ko AS Kigali atari ikipe y’Umujyi wa Kigali, uyu Mujyi ushobora kwisanga nta yandi mahitamo uretse gukorana nayo kuko ibyifuzo byawo byose byatewe ishoti.
Umujyi wa Kigali wari wasabye amakipe atatu usanzwe ufasha (AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United) kwishyira hamwe agakora ikipe imwe ikajya mu nshingano z’Umujyi wa Kigali.
Aya makipe yari yahawe kugeza tariki ya 30 Werurwe 2026 akaba yamaze guhura yanatanze umwanzuro ku Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 18 Werurwe 2026 Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yari yabwiye ISIMBI ko impamvu bashaka ikipe ntayo bafite cyane ko na AS Kigali atari iy’Umujyi ubu yigenga.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kiyovu Sports na Gasogi United icyifuzo cyo kwihuza akaba ikipe imwe uko ari atatu bagiteye utwatsi batagikozwa ni mu gihe AS Kigali yo yabyemeye.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu ntangiriro za Mata 2026 ni bwo AS Kigali yandikiye Umujyi wa Kigali iwumenyesha ko yo kwihuza n’andi makipe ntacyo biyitwaye yo yiteguye.
Umujyi wari ufite gahunda ko mu gihe aya makipe yakwanga kwihuza uzahita ushinga ikipe yawo, ubu rero urimo kureba niba aho gushinga ikipe ahubwo wafata AS Kigali akaba ari yo bashoramo ubushobozi bwose.
Ntacyo Umujyi wa Kigali urifuza kuvuga kuri iyi ngingo kuko inshuro zose ISIMBI yagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko "Ngiye kureba uko bimeze nkubwire" ariko bikarangira atongeye kugira icyo asubiza.

Ibitekerezo